Nyuma y'uko ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, impaka zabaye nyinshi kuko ibyo ryatangaje rizagenderaho na Stephen Constantine ryashyizeho, ntibihura.
Icyizere cyari cyose k'Ubuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Shema Ngoga Fabrice, bumva ko ibintu muri FERWAFA bigiye kujya ku murongo, gusa umutoza bahitiyemo Amavubi...
FERWAFA izahinduka ryari?
Aka ya mvugo, bamwe batangiye kuvuga ngo "Hahindutse icupa n'aho umuvinyo ni wa wundi."
Kimwe mu bintu bari batangaje bazagenderaho gikomeye "Kuba afite uburambe mu gutoza amakipe y'igihugu, yaranagize uruhare mu marushanwa akomeye nk'ay'Igikombe cya Afurika n'Igikombe cy'Isi."
Umunyarwanda yise umwana we 'Ritararenga' ari n'aho havuye imvugo 'Ntawuvuma iritararenga', nko gushaka kugaragaza ko mu gihe umuntu afite umwanya kandi akiriho byose biba bishoboka, gusa kuri Constantine we biragoye kuko ashobora kuba umupira w'iki gihe waramusize.
Duhereye ku byo FERWAFA yatangaje izagenderaho uretse kuba afite impamyabumenyi y'ubutoza no kuba yaratoje amakipe y'ibihugu ariko nayo umuntu yavuga ko ari munsi y'u Rwanda, ibindi ntabyo yakoze kandi ari byo bikomeye.
Nta gihugu yigeze atwara mu Gikombe cya Afurika cyangwa mu gikombe cy'Isi, kandi u Rwanda rwifuzaga uwabikoze ngo aze na we abe yabirugezaho.
Umuntu yakwibaza niba mu batoza 688 FERWAFA yatangaje bujuje ibisabwa basabye gutoza Amavubi, Constantine ari we urusha abandi.
Gusa nk'uko twabivuze ntawuvuma iritararenga yaza akabikora nk'uko abamubanjirije hari ukuntu bagiye bitwara neza nubwo nta gikombe runaka batwayemo Amavubi, gusa amahirwe ni make.
Adel Amrouche yari akwiye gusimbuzwa Constantine?
Igisubizo ni oya, yego na we ntabwo yari umutoza ukomeye ariko na none kumusimbuza Stephen Constantine si cyo cyari igisubizo.
Constantine si mushya mu Mavubi kuko ayaherukamo mu myaka 11 iheruka, yayatoje 2014 kugeza 2015 yari yanabonye itike y'igikombe cya Afurika ariko u Rwanda ntirwitabira kuko rwahise ruhanwa kubera gukinisha Daddy Birori rwakinishije wari ufite imyorondoro irenze umwe kandi yose ayikiniraho.
Kumva ko ashobora kuza agakora nk'ibyo yakoze mu myaka 11 iheruka biragoye kuko n'aho yagiye ntacyo yigeze abagezeho.
Ikindi umupira urahinduka, Constantine w'imyaka 63 birasaba kuba na we acanye ku maso kuko uko batwaraga abakinnyi muri icyo gihe, imikinire y'icyo gihe biratandukanye n'iby'ubu.
Kuva muri 2015 avuye i Kigali yagiye gutoza India kugeza 2019, yamaze imyaka 2 nta kazi, 2021 ahita ajya muri Cyrus gutoza Pafos, yayimazemo umwaka umwe ahita asubira mu Buhinde gutoza East Bengal Club, ayimaramo umwaka umwe ari bwo yajyaga gutoza ikipe y'igihugu ya Pakistan.
Kuki nta mutoza uramba mu Mavubi?
Byibuze mu myaka 11 ishize Stephen Constantine avuye mu Mavubi, amaze gutozwa n'abatoza 10 kuva 2015.
Ibi bigaragaza ko uburyo bashakwamo ari bwo kibazo ndetse n'abazanwa baba badashoboye.
Ikindi cyagiye kigarukwaho ni ugukorerwamo n'abayobozi ba FERWAFA, babwirwa abakinnyi bahamagarwa, abagomba gukina rero rimwe na rimwe abatoza biyumva ntibabyemeraga bikarangira batandukanye.
Stephen Constantine agenda yasimbuwe by'agateganyo n'Umwongereza watozaga U17, Lee Alan Johnson.
Bahise bazana Johnathan McKinstry atoza umwaka ariko ahita yirukanwa acyongerwa amazezerano, yanacishije u Rwanda amafaranga menshi.
2016 bashyizeho Kanyankore Gilbert Yaounde ariko nyuma y'iminsi 4 yahise yirukanwa, ikipe yakomeje gutozwa na Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije wa Jonny McKinstry.
2017-2018 Amavubi yatozwaga n'Umudage Antoine Hey, wasezeye akirangiza CHAN 2018 yabereye muri Maroc, ntiyagarutse no mu Rwanda.
Ikipe yasigaranywe na Mashami Vincent wayitoje kugeza 2022 ubwo hahitaga haza umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer akayitoza umwaka umwe.
Yahise isigaranwa by'igihe gito na Gérard Buscher usanzwe ari DTN, ari bwo hahitaga haza Umudage Torsten Spittler ayitoza kuva mu Gushyingo 2023 kugeza Mutarama 2025, yahise asimburwa na Adel Amrouche uheruka na we kwirukanwa akaba yasimbujwe Stephen Constantine.
Source : http://isimbi.rw/nubwo-ntawuvuma-iritararenga-ferwafa-izahinduka-ryari.html