Nyuma y'imvune yaraye agiriye ku mukino wa Police FC, myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge yavuze ko azagaruka mu kibuga vuga kandi akomeye.
Hari mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro wa 1/4 wabereye ejo kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z'amanywa.
Emery Bayisenge yavuye mu kibuga mu gice cya mbere nyuma yo gukurikira umupira ashaka kubuza rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah barahura maze Emery ahita avunika maze asimburwa na Kabange.
Uyu mukinnyi ubona ko yababaye cyane, yahumurije abakunzi ba Rayon Sports aho yavuze ko azagaruka vuba kandi ameze neza kurushaho.
Ati "Nzagaruka vuba nkomeye kurushaho. Kugeza icyo gihe nzaba nshyigikira ikipe buri rutambwe rwose izajya itera."
Nta byinshi biratangazwa kuri iyi mvune yagize, gusa yagize ikibazo cyo mu ivi aho no gukandagira byari ikibazo byasabye ko agenda yishingikirije ku bantu.
Uyu mukino ubanza wa 1/4 ukaba warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ni nyuma y'uko nta kipe n'imwe yabashije kureba mu izamu ry'indi.
Source : http://isimbi.rw/emery-bayisenge-yahaye-isezerano-rikomeye-abakunzi-ba-rayon-sports.html