Umuraperi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'imyaka itatu n'igice aba mu gihugu cya Pologne, aho yimukiye mu mpera z'umwaka wa 2022 akajya gukomerezayo ubuzima bwe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Lil G yatangaje ko azagera i Kigali ku wa 2 Mata 2026, ashimangira ko mu byo azaza gukora harimo no kwifatanya n'Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Lil G yavuye mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2022 yerekeza muri Pologne, aho yatangiye ubuzima bushya ku mugabane w'u Burayi.
Mu gihe yari amaze kuhagera, yatangiye kuvugwa cyane mu nkuru zerekeye ubuzima bwe bw'urukundo n'umugore w'Umupolonye witwa Emilia Mieczkowska.
Amakuru y'urukundo rwabo yanaje kwemezwa n'uyu muraperi mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, aho yavuze ko ari mu rukundo n'uyu mugore nubwo icyo gihe bari batarakora ubukwe.
Lil G yavuze ko bigenze uko abyifuza, muri uyu mwaka ashobora gukora ubukwe n'uyu mugore bamaze igihe bakundana.
Lil G ni umwe mu bahanzi b'abaraperi bo mu Rwanda batangiye umuziki bakiri bato. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake zirimo 'Nimba Umugabo', 'It's Ok', 'Agaciro' n'izindi nyinshi zamufashije kumenyekana mu muziki nyarwanda.
Source : http://isimbi.rw/umuraperi-lil-g-yemeje-ko-agiye-kugaruka-mu-rwanda.html