APR FC yakuye inota i Rubavu nta nkuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bigoranye ikipe ya APR FC yakuye inota kuri Marines FC, ni nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Wari umukino w'umunsi wa 23 wa Shampiyona wo APR FC yari yasuyemo Marines FC kuri Stade Umuganda i Runavu.

Ni umukino benshi bumvaga ko ushobora kuza korohera ikipe ya APR FC, gusa siko byaje kugenda ahubwo inota yaribonye bigoranye.

Marines yakoze akazi kayo hakiri kare maze aho ku munota wa 5 Ndombe Vingile yari yamaze gufungura amazamu.

Ku munota wa 39, Mbonyumwami Taiba yayitsindiye icya kabiri maze amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

APR FC yagarutse mu gice kabiri ishaka kwishyura maze ku munota wa 49, Cheikh Djibril Ouattara ayitsindira igitego, aza no gushyiramo icya kabiri ku munota wa 57. Yagerageje gushaka ikindi gitego biranga umukino urangira ari 2-2.

Indi mikino Mukura yatsinze Musanze FC 1-0, Bugesera FC itsinda Kiyovu Sports 2-1, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0.

Ubu APR FC ni iya kabiri n'amanota 43, Al Hilal ya mbere ifite 45, Al Merreikh ya kabiri ifite 41.

APR FC yanganyije na Marines FC



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yakuye-inota-i-rubavu-nta-nkuru.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)