Amashusho ya Muyango asezera umuhungu we yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho ya Muyango Claudine asezera imfura ye mbere yo kwerekeza mu Bubiligi, yazamuye amarangamutima ya benshi.

Muyango yerekeje mu Bubiligi aho azaba MC mu gitaramo kizaririmbwamo n'abahanzi Bruce Melodie na Sheebah Karungi kikazaba ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.

Ni igitaramo cyiswe Afro Legacy, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, kikazaba mu ijoro riwubanziriza.

Muyango akaba yaraye agiye mu Bubiligi aho yamaze kugerayo, ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali I Kanombe akaba yari yaherekejwe n'imfura ye, Kimenyi Yannis Miguel.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza arimo asezera umuhungu we.

Ni amashusho Miguel uba ubona asa n'ufite agahinda mu maso hafi kurira kubera ko mama we agiye kumusiga, ni amashusho yazamuye amarangamutima ya benshi.

Muyango asezera umwana we Miguel



Source : http://isimbi.rw/amashusho-ya-muyango-asezera-umuhungu-we-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)