Umutoza wa Etincelles, Bizimana Abdou Bekeni yasabye abakunzi ba Rayon Sports kugabanya amagambo kuko bashobora kuzatungurwa n'ibizababaho ku Cyumweru.
Etincelles izakira Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 kuri Stade Umuganda i Rubavu mu mukino w'umunsi wa 23 wa Sha mpiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.
Umutoza Bekeni akaba yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports bumva ko bazaza i Rubavu gutoragura amanota ko bakwiye kwitonda kuko bashobora kuzatungurwa.
Ati "Abakunzi ba Rayon Sports nababwira nti 'bitonde, bitonde rwose ntibavuge cyane.' Burya ngo 'ntabwo ugurisha uruhu rw'ingwe utarayica' urabanza ukajyenda ukayica kwanza ukabona kujya kugurisha uruhu rwayo. Ntibaze bavuga ngo bagiye gutoragura amanota, batazatungurwa.'
Aya makipe yombi akaba agiye guhura Rayon Sports ari yo ihabwa amahirwe kuko iri ku mwanya wa 5 n'amanota 37, Etincelles iri ku mwanya wa 15 n'amanota 19. Mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, Rayon yatsinzemo imikino 8, Etincelles itsinda 3 banganya imikino 4.
Source : http://isimbi.rw/abarayon-bagabanye-amagambo-umutoza-wa-etincelles.html