Amarangamutima ya Bwiza nyuma yo guhura na Ambasaderi w'u Rwanda muri Sweden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda, Bwiza Emerance yakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Sweden aho yagiye gutaramira mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza Emerance yashyizeho amafoto ari kumwe na Ambasaderi Diane Gashumba, aho yaherekejwe n'amagambo agaragaza ibyishimo bikomeye.

Ati "Hura na Ambasaderi wacu muri Sweden, ni mu gihe nitegura igitaramo cyanjye."

Yakomeje avuga ko ibindi ari kuri wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, mu gitaramo kizabera Boulebar Haga, Solna.

Ni igitaramo kiri mu bitaramo azakora azenguruka Isi yise "Bwiza-Home World Tour" ariko by'umwihariko kuri iyi nshuro azaba ari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Abagore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe 2026.

Akaba yasabye abakunzi be n'abakunzi b'umuziki muri rusange baba i Burayi kuba bagura amatike hakiri kare batazabura muri iki gitaramo cy'amateka.

Muri iki gitaramo Bwiza azaba ari umwe mu bahanzi b'imena bazasusurutsa abazacyitabira, afatanyije n'aba-DJ barimo DJ LVLV na DJ Sister Justice.

Muri Mutarama yatangaje ko ari mu myiteguro yo guhura n'abakunzi be batuye mu bihugu bitandukanye biri mu rugendo rw'ibitaramo yise 'Home World Tour 2026'.

Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamugeza mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. ISIMBI yabwiwe ko uru rugendo rw'ibitaramo rugamije gutegura abakunzi ba Bwiza kwakira album nshya yitwa 'Home' iri gutunganywa.

Iyi album nshya izaba ikurikiye iyo yise '25 Shades', yasohotse mu mwaka ushize igakundwa n'abatari bake.

Bwiza yahuye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Sweden
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Bwiza



Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-bwiza-nyuma-yo-guhura-na-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-sweden.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)