Zari Hassan yavuze adashaka amarira y'abakobwa bakundana n'abagabo bubatse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyemari akaba n'umunyamideli uzwi cyane, Zari Hassan, yatangaje ko adashaka kubona ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bakundana n'abagabo bubatse hanyuma bakinubira ko bateretswe urukundo ku munsi w'abakundana (Saint Valentin).

Uyu mugore wamamaye mu myidagaduro, ubu akaba yarashyingiranywe n'umukinnyi w'iteramakofe, Shakib Lutaaya, yatanze ubutumwa bukakaye bugenewe abagore bakunda kwijujuta buri wa 14 Gashyantare, umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundanye.

Zari yavuze ko adafitiye impuhwe abakobwa cyangwa abagore bemera gukundana n'abagabo bafite abandi bagore, hanyuma umunsi wa Saint Valentin wagera bagatangira kwinubira ko batitabwaho.

Yagaragaje ko umuntu aba azi neza uwo akundana na we, bityo atagomba gutungurwa no kutitabwaho ku munsi w'abakundana.

Yagize ati 'Sinshaka kubona ibintu bibabaje ku munsi wa Saint Valentin. Wari uzi ko uwo mugabo afite undi.'

Yanagarutse ku bagore binubira ko bataguriwe indabo cyangwa impano, avuga ko umugabo ukunda umugore by'ukuri ahora ashaka uko amwereka urukundo, kabone n'iyo yaba adafite ubushobozi buhambaye.

Mu butumwa bwe, yavuze ko buri mugabo aba yifuza kwizihiza Saint Valentin, kandi ko iyo atabikoze bidashobora gusobanura ko adakunda uwo bari kumwe cyangwa ko ari umunyabugugu.

Zari Hassan, umaze igihe abanye na Shakib Lutaaya mu buryo bw'urushako rwa kure, kuko we atuye muri Afurika y'Epfo mu gihe umugabo we akorera muri Uganda, yanakomoje ku gukenerwa kw'icyizere ku mubano w'abakunda.

Avuga ko nubwo iyo mbogamizi ihari bitababuza kuba bakunze gusurana no kujyana mu biruhuko mu gukomeza urukundo rwabo.



Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yavuze-adashaka-amarira-y-abakobwa-bakundana-n-abagabo-bubatse.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)