Umuhanzi Christopher uherutse gushyira hanze imwe muri album zikomeje gukundwa cyane "H20" yanyomoje amakuru yamuvugwagaho ko yaba yarigeze gukundanaho n'umunyamakurukazi Martina Abera.
Mu myaka yashize byakomeje kuvugwa kenshi ko Christopher ari mu rukundo na Martina umunyamakurukazi wa RBA ndetse kugera ku kuba aba bombi bari bageze ku ngingo yo kubyereka inshuti n'imiryango.
Mu kiganiro cy'imbonankubone yakoreye ku rukuta rwe rwa Instagram, Christopher Muneza ntiyatinye gukomoza ku kuba abavugaga ibyo bari bafite ibyo bashingiraho kandi byagaragaraga ariko ko atigeze ajya mu rukundo na Martina.
Ati 'Erega kuba byaravuzwe nabyo ndabyemera, ntekereza ko n'impamvu byakwirakwiriye nazo napfa kuzemera ariko ntabwo nigeze njya mu rukundo n'uriya mwana w'umukobwa.'
Christopher yakomeje yemeza ko kuba yabazwa iby'urukundo rwe n'uyu mukobwa w'Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Ignatius Kabagambe nta kibazo bimutera cyangwa kumva asezererejwe ndetse ko yiteguye guha ubusobanuro bwuje ukuri buri wese wabimubazaho .
Guhera muri Nyakanga 2021 nibwo abantu batangiye guca amarenga iby'urukundo rwabo. Icyo gihe Abera yashyize hanze ifoto ye, Christopher ajya ahatangirwa ibitekerezo ashyiraho akamenyetso k'umutima gakunze gukoreshwa mu bakundana.
Iyi Albumu yise H20' ni yo ya gatatu ashyize hanze nyuma y'iyo yise 'Habona' yasohoye mu 2013 ubwo yari akibarizwa muri KINA Music ndetse na 'Ijuru rito' yasohoye mu 2017 akiyisezeramo.
Source : http://isimbi.rw/christopher-yakomoje-ku-byo-gukundana-n-umunyamakurukazi.html