Umukino wa APR FC na Al Hilal wimuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'ikirarane cya shampiyona ugomba guhuza APR FC na Al Hilal wakuwe kuri Stade Amahoro ujyanwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Al Hilal ikaba yagombaga kwakirira APR FC kuri Stade Amahoro ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 saa 18h00'.

Mu itangazo rya Rwanda Premier League yashyize hanze, yavuze ko uyu mukino wajyanywe kuri Kigali Pelè Stadium.

Yagize iti "Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko umukino w'ikirarane uzahuza Al Hilal na APR FC tariki ya 10 Gashyantare 2026 utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira saa Cyenda z'igicamunsi (15:00')."

Yakomeje igira iti "Uyu mukino washyizwe saa Cyenda kubera ko Kigali Pelé Stadium ifite ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga bituma idashobora kwakira imikino mu masaha y'umugoroba."

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 36 ni mu gihe Al Hilal iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 35.

Umukino wa APR FC na Al Hilal wimuriwe ikibuga



Source : http://isimbi.rw/umukino-wa-apr-fc-na-al-hilal-wimuwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)