Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Bizimana Pamella [Innocente] yavuze ko gukina muri 'Bamenya' byatumye bamwe bamwanga bakanamutinya.
Uyu mukinnyi wa filime nyarwanda, yemeje ko gukina muri filime ikunzwe cyane ya Bamenya byatumye abantu benshi batangira kumwanga ndetse bakanamutinya, bitewe n'uruhare rw'umugore w'umugome akunze gukina.
Uyu mukobwa yavuze ko nubwo gukina filime byamuhesheje kumenyekana, byanatumye hari abamwibeshyaho bakamufata nk'aho ari wa muntu mubi agaragaza muri filime.
Yagaragaje ko hari n'abafana bamwandikira bamubwira ko uko bamubonaga byahindutse kubera iyo myitwarire agaragaza ku rubuga rwa sinema.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Innocente yagize ati 'Kecapu na Bamenya ni bo babanje kwangwa ariko uyu munsi bisa nk'aho ari njyewe ugezweho. Uzi ko byageze ku rwego ahantu basigaye baca mu gikari bakanyandikira bakambwira bati 'naragukundaga ariko nsigaye nkwanga'.'
Yavuze ko ibi ari ibintu bisanzwe ku bakinnyi ba filime, cyane cyane iyo umuntu akina neza agashimisha abakunzi ba sinema, ku buryo bamwibagirwa nk'umuntu usanzwe bakamubona nk'uwo akina.
Innocente aherutse kandi kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'amafoto yakwirakwijwe agaragaza umukobwa bivugwa ko ari we we wambitswe impeta y'urukundo na Tukowote nubwo yahise abihakana yivuye inyuma, agaragaza ko ayo makuru atari yo.
Mu butumwa yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram , Innocente yagize ati 'Tukowote ni umugabo mwiza pe! Ariko sinjye yambitse iyo mpeta muri kuvuga kuko ntabwo ndi umukunzi we kandi sinigeze muba. Ntimugakabye ni ukuri.'
Yakomeje ashimangira ko nta prank yigeze akorana na Tukowote, ndetse ko adakunda gukora ibintu agamije kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Source : http://isimbi.rw/uko-gukina-muri-bamenya-byahaye-icyangiro-kidasanzwe-innocente-video.html