Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 13 Gashyantare 2026, Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubuyobozi bwa Mottley n'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi. Yavuze ko ubufatanye bushingiye ku cyerekezo gihuriweho cyo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no gushimangira iterambere rirambye.
Mottley yegukanye intsinzi ikomeye binyuze mu ishyaka rye rya Barbados Labour Party, ryatwaye imyanya yose uko ari 30 mu Nteko Ishinga Amategeko. Uwo bari bahanganye, Ralph Thorne wo mu Democratic Labour Party, ntiyabashije kubona umwanya n'umwe.
Nyuma yo gutsinda, Mottley yasezeranyije abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z'ubuzima, umutekano n'ubwikorezi, avuga ko intego ari uguhindura Barbados igihugu kirushaho gutera imbere no kuzamura imibereho y'abaturage.


U Rwanda na Barbados bisanzwe bifitanye umubano wihariye, aho byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ajyanye n'ingendo zo mu kirere, byitezwe ko sosiyete ya RwandAir yazagurira ibikorwa byayo muri iki gihugu.
Mu Ugushyingo 2022, Mottley yafunguye ibiro bihagarariye inyungu z'igihugu cye mu Rwanda, bishimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye. Perezida Kagame na Mottley banahuye kenshi mu nama mpuzamahanga, zirimo iyabereye Addis Abeba muri Ethiopia, yateguwe na African Union, bahuriyemo na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo. Ibi bikomeza gushimangira ubufatanye bwagutse hagati y'ibihugu byombi.


