Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe Agathe Kanziga yakoze ikiganiro akerekana ko yari umugore usanzwe ubazwa ibyo murugo gusa, nubwo yajyaga yivamo akerekana ko yari ku ruhembe rw'ubuyobozi bw'igihugu, amateka yerekana ko igihugu cyari mu maboko ye hamwe na basaza be bagafatira ibyemezo Perezida Habyarimana. Ese impamvu ni izihe?
Hari impamvu zivugwa zizwi ariko hari nizitazwi zitigeze zivugwa. Mu zizwi, ni uko Habyarimana muri politike yari nyakamwe, nta benewabo ba hafi bari mu butegetsi mu gihe bwari mu maboko y'umuryango y'umugore we. Perezida Habyarimana yari akikijwe na basaza ba Agathe haba muri politiki, igisirikari n'ubukungu. Mu gihe Col Elie Sagatwa yari umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana ntawari kumugeraho adaciye kuri Sagatwa, cyangwa se idosiye imugereho Sagatwa atayibonye. Kubonana na Habyarimana Sagatwa atabigizemo uruhare kwari ukumufatirana nko mu birori cyangwa muhuriye ahandi nko muri stade. Gusa byari bigoye kuko Sagatwa yamuhozagaho ijisho.
Mu gihe Habyarimana yari Perezida wa Repubulika mbere ya 1991, yari na Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ingabo, Umukuru w'Ingabo (Chef d'Etat Major), umukuru wa MRND imyanya itanu ikomeye mu butegetsi bw'igihugu; hanyuma Sagatwa akaba ariwe uba umuhuzabikorwa wa byose wongeyeho kuba umukuru w'iperereza ryabarizwaga muri Perezidansi ya Repubulika. Undi musaza wa Agathe yari ashinzwe amadevise muri BNR, mu gihe Zigiranyirazo warangiye Habyarimana mushiki we Agathe Kanziga yari Perefe w'abaperefe. Tubibutse ko Zigiranyirazo yasimbuwe kubu perefe bwa Ruhengeli na Nzabagerageza Charles nawe wari mubyara wa Agathe Kanziga
Mu gihe izi zari impamvu zizwi, hari indi mpamvu zitavuzwe zijyanye n'ubusambanyi bukabije bwa Perezida Habyarimana. Impamvu nyamukuru cyangwa ikosa Habyarimana yakoze nuko yabyaranye na mukuru wa Agathe Kanziga witwa Agnes Kampundu bakabyarana umwana w'umuhungu waje asa neza neza neza na Habyarimana. Murumun wa Agathe Kanziga bamushyingiye Denis Niyonizeye boherezwa muri Ambassade y'u Rwanda mu Budage batemerewe kugaruka cyangwa kujya mu birori birimo umukuru w'igihugu. Uwo mwana yarakuze amakuru atugeraho ni uko yaguye mu nkambi muri Congo azize indwara ya macinya.

Uyu mugabo Denis Niyonizeye, wari musanzire wa Habyarimana ariko anamurerera yarapfuye ariko apfana agahinda kuko ubuzima bwamushaririye kuko ntiyari yemerewe kujya mu birori cyangwa muruhame ahateraniye abayobozi ku rwego rw'igihugu.

Kugeza uyu munsi ahantu yitwa Nyakariro hafatwa nk'ahari kure y'?umugi wa Kigali , mbere ya 1994 yari iyo bigwa ariko Habyarimana yahisemo kihubaka inzu yajyaga asambaniramo. Iyo nzu nuyu munsi iracyahari. Abasirikari bamurindaga bakoreshaga imodoka za VW kandi ibisanzwe baragendaga mu za Leta.

Ahandi hazwi cyane Habyarimana yasambaniraga ni mu Gasyata hafi na Karuruma mu ishyamba ry'umubiligi De Borchgrave Abanyarwanda bitaga Rugaravu wari uhafite inzu akaba yari inshuti cyane ya Habyarimana bityo akaba ariho ajya gusambanira.
Iyi nzu iherereye mu isambu y'I Nyakariro Habyarimana yari yarahuguje umuturage yarayitsindiye arayisubirana.
Habyarimana kandi yari afite inshoreke bizwi neza ko ari umugore wa kabiri, Agathe Kanziga yangaga cyane. Uwo mugore witwa Rosatta wakoraga kuri Deutche Welle ukiriho akaba aba mu gihugu cy'ubudage. Jenoside igitangira Agathe Kanziga yohereje abajepe bo ku mwica ariko asanga nk'umukozi w'abadage bahise bamukiza mu minota ya mbere. Ariko abandi bahasanze abajepe barabishe.
Habyarimana yari afite amazu menshi hirya no hino mu gihugu ariko azwi cyane yasambaniragamo ni ayari aherereye Nyakariro na Gasyata. Mu gihe iyo kuri Muhazi yayijyagamo mu bikorwa bya politique. Andi mazu yihariye cyangwa yihishe Habyarimana yari ayafite muri Pariki y'Akagera iruhande rw'ikiyaga Shakani (Chaque annee) cyiswe gutyo kuko buri mwaka abazungu bahakoreraga amarushanwa yo kuroba. Iyi nzu niyo yaragurizagamo nubwo yitwaga ko Ari umukirirsitu. Indi nzu yari iherereye mu Akagera ariko hafi n'ikigo cya gisirikari cya Gabiro. Habyarimana Kandi yari afite inzu I Kigufi yabaga ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu akaba yarayiruhukiragamo iyo atabaga ari mu Gasiza. Tukongeraho na Rebero.
Habyarimana yagerageje gushaka amaboko adashamikiye ku muryango wa Agathe Kanziga niko yazamuye Col Mayuya waje kwicwa n'Agathe na basaza be, Habyarimana abona ko bamurusha amaboko.
Agathe Kanziga na basaza be nibo bari bayoboye igihugu kuko ingeso yo gushurashura yimye ijambo Habyarimana kuko yafatwaga nkuwahemukiye umuryango ahitamo kwigura aceceka no kujunjama.



Source : https://rushyashya.net/ubusambanyi-bukabije-bwa-juvenal-habyarimana-bwamwambuye-ijambo-muri-baramu-be/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)