Ubutumwa Bamporiki yahaye The Ben na Bruce Melodie #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamporiki Edouard yabwiye The Ben na Bruce Melodie ko abashyigikiye mu gikorwa bafite cyo kuzakora ibitaramo bizenguruka igihugu.

Ni amagambo yatangaje anyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nyuma y'uko aba bahanzi bagaragaje ko muri iyi mpeshyi bazahurira mu bitaramo bizenguruka igihugu.

Bamporiki yagize ati 'Ubumwe bw'Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n'indi. Ubufatanye ni urufunguzo.'

Nubwo nta makuru menshi arajya hanze ajyanye n'ibi bitaramo, bivugwa ko bizaba muri Kamena 2026.

Ibi bitaramo bya Bruce Melodie agiye kwifashishamo The Ben, ni nyuma y'uko tariki ya 1 Mutarama 2026 na The Ben yari yifashishije uyu muhanzi mu gitaramo cye The Nu-Year.

Bivugwa ko kugira ngo yemere kuririmba byaro bikubiye mu masezerano aba bombi bagiranye ko na The Ben azamufasha.

Ubumwe bw'Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n'indi. Togetherness is a key. https://t.co/0krszq06IO

â€" Bamporiki Edouard (@Bamporikie) February 8, 2026

Melodie na The bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu
Bamporiki Edouard yagaragaje ashimishijwe n'ibi bitaramo



Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-bamporiki-yahaye-the-ben-na-bruce-melodie.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)