Nyambo Jessica yahishuye ko hari igihe yakorewemo n'Imana akarokora ubuzima bwa Micky wari wasazwe n'uruhurirane rw'ibibazo yumvaga nta handi yabicikira usibye kwiyahura.
Umwanditsi akaba n'umukinnyi wa filime, Nyambo yavuze ko Micky ibihe bikomeye yabiciyemo ubwo yari amaze igihe gito atangiye gukina muri filime za Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman.
Mu gihe yarimo agirana ibihe byiza n'abantu be ba hafi bari bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'inshuti yabo, Nyambo yatunguwe no kubona ahamagawe na nimero ya Micky batari bagatangiye kugirana ubushuti budasanzwe nk'uko bameranye magingo aya.
Micky yahamagaye Nyambo amubwira ko arembejwe n'ibibazo by'Isi ku rwego yumva atakibasha kubyikorera ku bitugu wenyine ndetse ko n'ahantu yari aherereye hari abantu yemezaga ko bashaka kumwica.
Ubwo yagiranaga ikiganiro na ISIMBI, Nyambo yagize ati 'Yambwiye ko ashaka kwiyahura kubera ibibazo byari bimaze kumurembya n'uko mpita ndeka ibyo nari ndimo musaba ko twahura tukaganira byimbitse.'
Nyuma yo guhura Micky yamusobanuriye ibikomere by'amarangamutima yabanaga nabyo kandi byinshi muri byo byaturukaga ku kutagira amikoro kugeza no kunanirwa kwigondera ibirimo iby'ibanze nkenerwa nk'amafunguro.
Nyambo yakomeje ati 'tugihura amaso ku maso namujyanye iwanjye abanza kurira nanjye ngera ku rwego rw'uko natangiye kurira ntazi ikindiza. Gusa ndamuhumuriza mwereka ko yageze ku muntu witeguye kumwumva no kumufasha.'
Uyu mukobwa wamamaye muri filime ye yise 'Ibanga' yanerekanye ko imwe mu ntwaro yaje kumufasha gucubya ukwitera icyizere kwa Micky ari ukumwibutsa ko afite umwana umutezeho byose kugira ngo akure .
Mu cyumweru gitambutse ni bwo yasabwe ndetse anakobwa na AG Promoter bari bamaze igihe babana nk'umugore n'umugabo mu birori by'agahebuzo.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-nyambo-atabara-micky-wari-ugiye-kwiyahura.html