Umuhanzikazi Nyarwanda, Marina Deborah yavuze ko impamvu akiri isugi ari uko umubiri we ari urusengero rw'Imana.
Ni nyuma y'uko uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi atanze umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibyo ashaka.
Marina, umwe mu bakunzi be yaje aramubaza ati "Kuki kugeza ubu ukiri isugi?"
Marina nta kuzuyaza yahise amusubiza ko umubiri we ari urusengero rw'Uwiteka.
Ati "Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw'Uwiteka."
Marina kandi yavuze ko hari indirimbo yakoze imuvunnye ariko abantu bayifata nk'isanzwe.
Ni nyuma y'uko umwe mu bakunzi be amubajije ati "wari wakora indirimbo ikugoye cyane hanyuma yasohoka abantu bakayifata nk'isanzwe?"
Marina yahise amusubiza ati "Yego! Ndokose nakoranye Ykee Benda."
Iyi ndirimbo 'Ndokose' yayisohoye tariki ya 10 Mutarama 2024 ikaba imaze kurebwa n'abantu ibihumbi 620 kuri YouTube.
Source : http://isimbi.rw/marina-yavuze-impamvu-akiri-isugi.html