U Rwanda rwatumijeho Prince kid wafatiwe Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwavuze ko bwamaze gutanga impapuro zitumizaho Prince Kid wafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byatangajwe n'Umushinjacyaha mukuru, Angélique Habyarimana aho yabwiye itangazamakuru ko Prince Kid yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi igihe cyose yaba abonetse.

Yabivugiye ku Cyicaro cy'Urukiko Rw'Ikirenga ku wa 09 Gashyantare 2026 mu gutangiza Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Angélique Habyarimana ati "Twatanze impapuro zo kumuta muri yombi. Bitwara igihe bitewe n'igihugu "

Muri 2025 ni bwo Prince Kid yafatiwe muri Amerika ariko Leta y'u Rwanda yahise imenyesha Amerika ko yatorotse Ubutabera. Kuri ubu rero hategerejwe igihe yazafatirwa akoherezwa mu Rwanda agakora igihano yakatiwe n'inkiko.

Prince Kid yatumijweho n'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwatumijeho-prince-kid-wafatiwe-amerika.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)