Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny cyabereye mu karuhuko k'umukino wa nyuma wa 'National Football League [ NFL Super Bowl halftime show] wakurikiwe n'abarenga miliyoni 100 biganjemo.
Perezida Trump mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Truth Social rwo kuri X nyuma y'iminota mike gusa igitaramo kirangiye yavuze ko ari igikorwa kigayitse kandi kidahesha ishema Amerika.
Trump yagize ati 'Igitaramo cya Super Bowl Halftime Show ni kibi cyane, ni kimwe mu bibi kurusha ibindi byabayeho. Ntacyo kivuze kandi ni igisebo ku buhangange bwa Amerika, kuko kitagaragaza amahame yacu y'intsinzi, ubuhanga n'ubudashyikirwa.'
Ibi Trump abitangaje mu gihe Bad Bunny, ukomoka muri Puerto Rico, yari amaze kwandika amateka yo kuba ari we muhanzi wa mbere w'umugabo ukomoka ku mugabane w'Amerika y'Amajyepfo utaramiye wenyine mu gitaramo cya halftime show, ndetse akagikora cyose mu rurimi rw'Icyesipanyolo.
Ku musozo w'iki gitaramo, Bad Bunny yahawe umupira wanditseho amagambo agira ati 'Twese hamwe, turi Amerika', n'aho kuri ecran hagaragara ubutumwa bugira buti 'Ikintu kirusha urwango imbaraga ni urukundo.'
Nubwo ubutumwa bwari bugamije ubumwe n'urukundo, Trump yavuze ko butamunyuze na gato.
Yagize ati 'Nta n'umwe usobanukiwe ibyo uyu musore arimo avuga, kandi imbyino ze zirakabije, cyane cyane ku bana bato baba bazirebera hirya no hino muri Amerika no ku Isi.'
Trump yakomeje avuga ko iki gitaramo ari igisebo ku gihugu kandi ko kitagira na gito cyashishikariza Abanyamerika. Yanenze kandi itangazamakuru yise iry'ibinyoma, avuga ko rizakabya iki gitaramo nubwo ngo kidafite ireme.
Si ubwa mbere Trump anenze Bad Bunny, kuko no mu mwaka ushize yari yaravuze ko kumuhitamo ari 'igitekerezo kigayitse', avuga ko atigeze amumenya na mbere.
Source : http://isimbi.rw/mu-mvugo-ikakaye-trump-yanenze-bad-bunny-wakoze-ibidasanzwe.html