The Ben yongeye kugaragaza urukundo rukomeye afitiye umugore we, Uwicyeza Pamella, nyuma yo kumwandikira ibaruwa yuzuyemo amagambo akora ku mutima, amwiseguraho ku bwo kuba batari kumwe imbonankubone ngo basangire ibyishimo by'ibi bihe.
Kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru dusoza, Uwicyeza Pamella yagaragaye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, aho ari kumwe n'inshuti ze zirimo Sherrie Silver, mu biruhuko no kwidagadura.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Uwicyeza Pamella yifashishije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram mu kugaragariza abakunzi be ubukana bw'amarangamutima akora ku mutima ari mu butumwa umugabo we yamwandikiye.
Muri iyi baruwa ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, The Ben yagaragaje ko yababajwe no kuba atari hafi y'umufasha we muri ibi bihe by'ingenzi, ariko anashimangira ko urukundo n'inkunga amuha bidashingiye ku kuba bari kumwe imbonankubone.
Yavuze ko amagambo yose amubwira amuturuka ku mutima, anamushimira uko ahora amuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika no mu buzima busanzwe.
Uyu muhanzi yanagarutse ku kamaro k'urukundo n'ubufatanye mu muryango, agaragaza ko yishimiye kuba afite umufasha n'inshuti bamwumva, bakamushyigikira kandi bakamwereka urukundo rutagengwa n'ibihe cyangwa intera.
Yagize ati 'Kuba Pamella ari kumwe n'inshuti ze n'umuryango we biranshimisha, kuko biba bigaragaza ko ari mu bantu bamukunda by'ukuri.'
The Ben yanavuze ko nubwo ari kure ya Pamella, umutima we uhora uri kumwe na we, amusabira ibyiza byose kandi amwifuriza kugera ku byishimo byose yifuza.
The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye kubana akaramata ku wa 23 Ukuboza muri Kigali Convention Centre, nyuma y'uko ku wa 15 Ukuboza yari yamusabye anakwa mu birori byabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Mu gihe kimwe kandi basezeraniye kandi imbere y'Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante de Jésus Christ ruherereye ku Irebero, mu Karere ka Kicukiro.
Source : http://isimbi.rw/the-ben-yiseguye-ku-mugore-we.html