Umuhanzikazi Bwiza yamaze kwemeza ko azataramira mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Sweden, mu gitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026, kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.
Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Boulebar Haga, kikaba cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza no guha agaciro uruhare rw'abagore mu muryango no mu iterambere. Bwiza azaba ari umwe mu bahanzi b'imena bazasusurutsa abazacyitabira, afatanyije n'aba-DJ barimo DJ LVLV na DJ Sister Justice.
Abateguye iki gitaramo bagaragaje ko kigamije guhuriza hamwe abakunzi b'umuziki mu ijoro ryihariye ryo kwizihiza abagore n'ibyo bagezeho. Bagize bati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, aho tuzahuriza hamwe abantu mu ijoro ridasanzwe ry'umuziki n'ibyishimo.'
Ibi bije nyuma y'uko uyu muhanzikazi muri Mutarama yatangaje ko ari mu myiteguro yo guhura n'abakunzi be batuye mu bihugu bitandukanye biri mu rugendo rw'ibitaramo yise 'Home World Tour 2026'.
Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamugeza mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. ISIMBI yabwiwe ko uru rugendo rw'ibitaramo rugamije gutegura abakunzi ba Bwiza kwakira album nshya yitwa 'Home' iri gutunganywa.
Iyi album nshya izaba ikurikiye iyo yise '25 Shades', yasohotse mu mwaka ushize igakundwa n'abatari bake.
Source : http://isimbi.rw/bwiza-agiye-gutaramira-muri-sweden.html