Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo gukira byibagiza gukinga. Uyu mugani umuntu yawucira Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wabaye umushoferi w'umwe mu bahanzi nyarwanda mu myaka ya 2009.
Uyu muhanzi ni na we waje kumuhuza n'umwe mu basore bakora akazi ko gutwara ba mukerarugendo, rimwe na rimwe yaba atakoze agaha Bad Rama akazi ko kumutwarira abashyitsi. Aha ni ho uyu mugabo yaje guhurira n'Umunyamerikakazi yakomoyeho ubutunzi bwose.
Nyuma yo kumutwara nk'umukerarugendo, Bad Rama yaje gutereta uyu mukecuru wari ufite agatubutse, ndetse bakundana igihe kitari gito. Barasezerany ariko agamije kumurya imitungo. Ni we wamuhaye amafaranga yakoresheje imishinga itandukanye, arimo n'ayo yakoresheje atangiza The Mane.
Bad Rama wakuriye mu buzima bubi, yananiwe kuba inyangamugayo kuri uyu mukecuru wamukuye ahakomeye, atangira kumutekera imitwe, icyo bagiye gushoramo cyose akamubwira ibiciro bihanitse. Byageze aho uyu mukecuru asaba Bad Rama kureka umururumba, kuko amafaranga afite atayamara.
Bad Rama yaje kumenya ko wa mukecuru bakundanaga yitabye Imana, afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda, agurisha imitungo yose uyu Munyamerikakazi yari yarahaguze, ariko imwe n'imwe ayimwandikaho. Mu mitungo yagurishije harimo n'ikibanza cyari hafi y'ikiyaga cya Ruhondo.
Nyuma yo kugurisha iyi mitungo, yasubiye muri Amerika, ariko ya mafaranga arayabyinira, ku buryo ubu nta n'urwara rwo kwishima afite, ari byo byatumye benshi bakeka ko byamubereye intandaro yo guhinduka mpemuke ndamuke.
Bad Rama wiyemerera ko anywa urumogi yumvikanye asaba ko Leta y'u Rwanda yatanga uburenganzira bwo kurunywa no kurucuruza. Uyu niwe ibigarasha byitezeho amakiriro.



Source : https://rushyashya.net/inzira-bad-rama-yanyuzemo-akaba-umukire-akaba-asoje-ari-umusazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)