Abageni bo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bagize ibihe bitoroshye nyuma yo gukora ubukwe bwabo, aho byarangiye baraye ku biro by'Akagari ka Rwampara kubera ko umusore yari yabwiye umugore we ko bafite aho bazaba nyamara ntaho yari afite.
Ibi byabaye ku wa 12 Gashyantare 2026, nyuma y'uko aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Karere ka Kamonyi, bitegura gutangira ubuzima bushya nk'umugabo n'umugore. Umukobwa yari yambaye nk'umugeni, yiteguye kwinjira mu rugo rushya nk'uko yari yarabisezeranyijwe.
Uyu mukobwa yavuze ko mbere y'ubukwe, umugabo yamwijeje ko afite inzu i Nyamirambo aho bari kuba, ndetse amubwira ko ari ho azatangirira ubuzima bwabo. N'ubwo yari yarigeze gusaba kujya kuyireba mbere, ngo umugabo we ntiyabimwemereye.
Bageze i Kigali nimugoroba, aho kubajyana mu rugo, uwo musore yatangiye kubazengurutsa mu mihanda itandukanye, bageze aho bajyanwa mu kabari kari karimo abantu banywa inzoga. Ibi byateye uwo mukobwa n'abo bari kumwe urujijo n'agahinda, kuko batari biteze ko ari ho bari bucumbike.
Nyuma y'igihe kinini bazenguruka, uwo musore yazanye abandi bantu batwara imyambaro y'ubukwe, bavuga ko bagiye kuberekeza aho inzu iri, ariko ntibyagira icyo bitanga. Ibi byatumye inzego z'ibanze zitabara, abageni bajyanwa kurara ku biro by'Akagari ka Rwampara.
Nyuma y'ibi byabaye, uwo mukobwa yavuze ko atakibona uko yakomeza uwo mubano, ahubwo ateganya gusaba gatanya bitewe n'uko yabeshywe ku buzima bari bagiye gutangira.

Source : https://kasukumedia.com/nyarugenge-ubukwe-bwahindutse-amarira-nyuma-yuko-abageni-baraye-ku-kagari/