Marina yatunguwe na Yvan Muziki ku rubyiniro amwambika impeta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ridasanzwe ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, umuhanzi Yvan Muziki yanditse amateka akomeye mu buzima bwe bwite no mu muziki, ubwo yasabaga umukunzi we Marina kumubera umugore, imbere y'abari bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise 'Inganzo Ntahangarwa'.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe cyari cyitabiriwe n'abahanzi n'abakunzi b'umuziki benshi, barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa na Kidum, bose bahurira mu gushyigikira uyu muhanzi wari ugiye kumurika album ye ya mbere mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi akorera umuziki hanze y'igihugu.

Mu ijambo rye ryakoze ku mitima ya benshi, Yvan Muziki yatangaje ko Marina ari umuntu w'ingenzi mu buzima bwe, ndetse ko igihe cyo kubigaragaza ku mugaragaro cyari kigeze.

Yagize ati 'Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w'umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n'umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.'

Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje gukuramo izindi mpeta yari yambaye, mbere yo kwemera iyo yahawe n'umukunzi we, ibintu byateje ibyishimo byinshi n'amashyi mu bari aho, cyane ko byabereye ku munsi wahariwe abakundana.

Album 'Inganzo Ntahangarwa' igizwe n'indirimbo 17, aho Marina yagize uruhare rukomeye mu kuyitegura, haba mu myandikire no mu kuyiririmbamo. Ku rubyiniro, aba bombi banaririmbye zimwe mu ndirimbo bakoranye, bagaragaza ubufatanye bukomeye mu muziki no mu buzima busanzwe.

Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo gushimira abamufashije, aho Yvan Muziki yahaye Massamba Intore impano y'ingofero, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu kumwinjiza mu muziki.

Marina yambitswe impeta



Source : http://isimbi.rw/marina-yatunguwe-na-yvan-muziki-ku-rubyiniro-amwambika-impeta.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)