Umuhanzi Billy Believe (The trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavuye mu gihugu cy'abaturanyi i Burundi akaza gukorera umuziki mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya avuga ko gukorera umuziki mu Rwanda ari byiza ariko bisaba imbaraga nyinshi.
Irakoze Billy uzwi ku izina rya Billy Believe, cyane i Burundi agiye kumara imyaka irenga itatu ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje kuhakomereza ubuzima harimo n'akazi ko kuririmba.
Ni umusore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaravukiye Bujumbura, mu muryango w'abana batanu. Yakuriye mu muryango ukijijwe akaba ari nayo mpamvu yahisemo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana - Ibintu yatangiye gukora afite imyaka 13.
Avuga ko umuziki wamuhaye abantu "Umuziki ni ikintu cyatumye ngira umugisha, uretse nibyo nawukuyemo abantu bambera inshutibitewe no gukunda ibyo nkora."
Kuva yagera mu Rwanda yabanje kureba niba byamushobokera kuhakorera umuziki nk'umuntu wari uvuye i Burundi akunzwe.
Ati "Byabanje kunsaba kwitonda kuko gukorera aha ntabwo ari ibintu byoroshye mugihe utaziranye n'abantu, bisaba imbaraga nyinshi gusa aho bigeze ubu ni byiza kuko ndimo no gutegura Album."
Indirimbo ye nshya yayise "Gitare" ikaba ivuga ko Yesu ariwe rutare rwo kubakaho mu bihe byose bikomeye mu buzima.
Intego ye mu muziki ni ukugeza ubutumwa bw'Imana ahantu hose no guhuza abantu binyuze mu muziki.
Source : http://isimbi.rw/nishimiye-gukorera-umuziki-mu-rwanda-umurundi-billy-believe-wasohoye-indirimbo.html