Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize, RSSB, byasobanuye ko kuzamura imisanzu ya Mituweli byaturutse kuri serivisi nyinshi z'ubuvuzi zongerewe kuri ubu bwisungane ndetse no kuba imiti yatangwaga igiye kwikuba hafi kabiri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hizihirizwaga imyaka 25 y'ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda no gutangiza amavugurura yo gushyigikira serivisi za Mituweli.

Mituweli ni imwe muri gahunda Leta y'u Rwanda yashyizeho hagamijwe guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda hashingiwe ku ihame rya magirirane.

Ni gahunda igaragaza icyerekezo cy'Igihugu cyita ku buzima bw'umuturage no kumushyira ku isonga.

Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw ariko inkuru igezweho ni uko yongeye kuzamurwa aho abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.

Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.

RSSB igaragaza ko abaturage benshi bagera kuri 90% bazajya bishyura hagati 4000 Frw kugeza ku 8000 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko ubusanzwe amafaranga abaturage batangaga yagiraga uruhare rwa 67% mu kwivuza ariko kubera ikiguzi cy'ubuvuzi rwagiye rugabanuka kuri ubu rukaba rwari rugeze kuri 34%.

Yavuze ko mu myaka icumi ishize amafaranga yakoreshejwe muri Mituweli yikubye inshuro ebyiri zirenga ava kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu mwaka wa 2024/2025.

Ibi byatewe ahanini n'ikiguzi cy'ubuvuzi ndetse na serivisi zihenze zongerewe mu zishingirwa na mituweli.

Muri izo serivisi ziyongereye kuri Mituweli hari nk'indwara zimaze imyaka ibiri zishyurirwa abaturage nko kuvura kanseri, kuvura impyiko, gusimbuza ingingo, kubaga amagufwa n'umugongo, gutanga ibikoresho bifasha abafite ubumuga bw'ingingo nk'ubumuga bwo kumva ndetse n'uburwayi bw'amaso.

Rugemanshuro ati 'Nubwo serivisi zongerewe, umusanzu w'umunyamuryango ntabwo wigeze wiyongera kuva mu 2011, abenshi mu banyamuryango bishyura 3000 Frw ku muntu umwe ku mwaka. Leta yakomeje gushaka andi masoko y'amafaranga kugira ngo irengere abaturage, urugero nko mu mwaka ushize Mituweli yakoresheje miliyari 98 Frw ariko abanyamuryango batanze miliyari 31 Frw bingana na 34% by'amafaranga yose yinjiye muri iyi gahunda.''

Rugemanshuro yavuze ko urwo ruhare ruke rw'umuturage rwatumye Leta ijya gushaka ahandi yakura ubwo bushobozi bushyirwa mu Kigega cya Mituweli harimo imisoro iva ku itumanaho, imisoro iva kuri peteroli ndetse n'ahandi.

Rugemanshuro yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n'ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by'amafaranga yose akenewe aho andi azakomeza gutangwa na Leta.

Yavuze ko Abanyarwanda benshi bagera nko kuri 70% batazarenza umusanzu 5000 Frw kuko sisiteme Imibereho yagaragaje ko ari cyo cyiciro babarizwamo, abazishyura agera ku bihumbi 20 Frw ni 8%.

Imiti itangirwa kuri Mituweli igiye kwikuba hafi kabiri

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko izamurwa ry'imisanzu ya Mituweli rijyana no kuzamura imiti abaturage bahabwa kuko izava ku miti 845 igere ku miti 1450.

Yagaragaje ko ugereranyije n'uburyo serivisi zitangwa na Mituweli zazamuwe cyane ubundi buri wese yari akwiye kwishyura hejuru y'ibihumbi 50 Frw ariko ko Leta izakomeza kunganira uru rwego ishyiramo amafaranga menshi.

Ati 'Ubu ushobora kwivuza za ndwara zagutwara miliyoni 10 Frw cyangwa miliyoni 20 Frw ukazivurirwa kuri Mituweli, nk'umutima, impyiko kubagwa amagufwa zose wazivuza. Niba wishyuraga 3000 Frw urasabwa kwishyura 5000 Frw ku muntu uyafite.''

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abantu barwaye kanseri bagiye kujya bavurirwa kuri Mituweli yaba kubapima, guca mu byuma, imiti n'ibindi nkenerwa byose.

Yagaragaje ko kuyungurura impyiko bitarenzaga inshuro umunani kuri Mituweli ariko ko ubu bizajya bikorwa igihe cyose.

Ati 'Urwaye umutima ubundi kumubaga ntibijya munsi ya miliyoni 10 Frw igiciro gito, ubu rero bizajya bikorwa kuri Mituweli wowe wishyure bya 4000 Frw, 5000 Frw n'andi yose, ayo mafaranga yose rero tuzakusanya azaba agize 40% by'amafaranga akenewe mu Kigo cya Mituweli andi asigaye Leta izakomeza kuyashaka.''

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nyuma yo kuzamura umusanzu wa Mituweli Leta yanafashe icyemezo cyo kujya yishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yo kugura imiti kugira ngo bayigure abaturage bajye bayihasanga.

Yavuze ko iyi gahunda na yo igamije guca ikibazo cy'ibura ry'imiti ryagaragaraga ku bigo nderabuzima n'ibitaro kubera gutinda kwishyurwa na RSSB.
Imbamutima z'abaturage

Liziki Anitha utuye mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko afite umugabo ukora akazi k'ubukarani, na we akaba asanzwe afurira abantu akanabakorera amasuku mu Isantere ya Kabarondo.

Yavuze ko yasanze azajya yishyura ibihumbi 20 Frw kongeraho umugabo we n'abana babiri bikaba ibihumbi 80 Frw.

Ati 'Kuva ku 3000 Frw usanzwe ukodesha ukishyura ibihumbi 80 Frw ni ibintu bigoye cyane, mudukorere ubuvugizi bongere babisubiremo neza hatagira abarengana.''

Niyonsaba Celestin w'imyaka 75 we yavuze ko Mituweli ari nziza cyane kuko mu 2018 yarwaye mu nda bituma ajya kubagirwa mu bitaro bya CHUK bamuca miliyoni 3 Frw ariko kuko yari afite Mituweli bituma yishyura ibihumbi 52 Frw.

Ati 'Rero kuva icyo gihe Mituweli ntabwo njya ntinda kuyishyura kuko yangiriye akamaro, nasanze nzishyura 4000 Frw ariko nta kibazo bitewe n'akamaro yangiriye, nari kugurisha inzu cyangwa umurima ariko nagurishije agahene ndavurwa ndakira, mituweli irakabaho.''

Barakagwira Josephine utuye mu Kagari ka Rusera we yavuze ko ibiciro bishya bya Mituweli yabyakiriye neza bitewe n'uburyo yatanze 3000 Frw akavurirwa kuri Mituweli, akadodwa umura mu gihe iyo atayigira byari kumutwara arenga miliyoni.

Ati 'Ni uko turi abakene ariko ubundi bavuze ibihumbi 50 Frw umuntu ayafite yanayatanga kuko Mituweli idufitiye akamaro.''

Kuri ubu ibi biciro bishya abaturage basabwe gutangira kubyishyura kugira ngo tariki ya 1 Nyakanga 2026 bazatangire kuvurwa nta zindi nzitizi.

 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n'ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by'amafaranga yose akenewe

 

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko imiti abaturage bahabwa izava kuri 845 igere ku miti 1450

 

 

Abaturage bamwe bishimiye ibyiciro bishya bya Mituweli bagaragaza ko bishimiye ko imiti yiyongereye

 



Source : https://rushyashya.net/kongera-serivisi-bahabwa-no-gukuba-kabiri-imiti-impamvu-imisanzu-ya-mituweli-yongerewe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)