Zuchu, yatangaje ko nubwo yishimiye impano y'isakoshi y'igiciro yahawe n'umugabo we Diamond Platnumz, ngo iyo aza kubimenya mbere yari gusaba guhabwa amafaranga yayiguze aho kuyigurirwa.
Ibi yabitangaje nyuma yo gutaramira abakunzi b'umuziki mu birori bya GaraBallantines byabereye muri Milimani City ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026.
Iyo sakoshi yahawe gifite agaciro kagera kuri miliyoni 21 z'amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyoni 11 mu mafaranga y'u Rwanda.
Zuchu yavuze ko nubwo yari impano nziza kandi igaragaza urukundo, atari cyo yari akeneye cyane muri icyo gihe.
Yagize ati 'Mu by'ukuri, iyo nza kumenya ko Diamond agiye kungurira isakoshi y'agaciro kangana kuriya, nari kumusaba kumpa amafaranga aho kuyashyira mu byo kuyingurira, kuko si cyo nari nkeneye.'
Nubwo yavuze ko amafaranga ari yo yari kumufasha kurushaho, Zuchu yemeye ko impano nk'izo na zo zifite agaciro kihariye, cyane cyane iyo zitanzwe mu rwego rwo kugaragaza urukundo no kwita ku wundi.
Muri ibyo birori byahuje ibyamamare byinshi, Diamond Platnumz yagaragaje urukundo rudasanzwe ubwo yatumiye Zuchu ku rubyiniro bakabyinana imbere y'abafana benshi.
Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro ya Tanzania, aho abahanzi n'ibindi byamamare birimo Ben Pol bagaragaye mu myambarire itangaje.
Source : http://isimbi.rw/nari-guhitamo-amafaranga-kurusha-isakoshi-nahawe-na-diamond-platnumz-zuchu.html