Eddy Kenzo yongeye kwifatirwa ku gahanga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwavugaga ko ari we munya-Uganda wamenyekanye cyane kurusha abandi barimo Perezida Museveni ku rwego mpuzamahanga.
Aya makuru yaturutse ku rubuga rwa Africa First rusanzwe rutangaza amateka, imiterere n'amakuru ajyanye na Afurika.
Mu butumwa bwari bufite umutwe ugira uti 'Umuntu uzwi cyane muri buri gihugu cya Afurika', uru rubuga rwashyize Eddy Kenzo ku mwanya wa mbere muri Uganda.
Icyakora, aya makuru ntiyakiriwe kimwe na bose kuko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko uburyo bwakoreshejwe mu guhitamo aba bantu budasobanutse neza.
Bamwe mu bagize icyo bavuga bagaragaje amazina arimo uwahoze ari Perezida wa Uganda wavuzweho gukandamiza rubanda, Idi Amin, Perezida uriho ubu Yoweri Museveni, ndetse n'umunyapolitiki akaba n'umuhanzi Bobi Wine ari bo bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga kurusha Kenzo.
Mu bindi bihugu byo mu karere, uru rubuga rwagaragaje ko muri Tanzania uzwi cyane ari Diamond Platnumz, mu Rwanda ruvuga Nyakubahwa Paul Kagame, naho muri Kenya rugaragaza Eliud Kipchoge.
Africa First yavuze ko yifashishije imibare ishingiye ku bushakashatsi bwo kuri Google, ubwinshi bw'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga n'uruhare umuntu afite ku rwego mpuzamahanga.
Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-akomeje-guterwa-imijugujugu.html