Umukinnyi wa Rayon Sports, Faustin Likau Kitoko mu mukino baraye banganyijemo na Al Hilal yagaragaye yambaye umwambaro wanditseho 'Abantu baragoye'.
Wari umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 19 waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium maze amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Uyu mukinnyi ukomoka muri DR Congo akaba yinjiye mu kibuga ku munota wa 69 asimbura Tambwe Gloire utari wagize umukino mwiza.
Ku munota wa 78, Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyo myugariro wa Al Hilal Ahmed Mohammed yitsinze, mu kucyishimira Lakau Faustin akaba yazamuye jersey agaragaza agapira yambariyemo imbere.
Aka gapira kakaba kari kanditseho amagambo yo mu Ilingala 'Yabatu Pasi.' Ubundi batu ni abantu n'aho pasi bikaba bisobanura uburibwe, ububabare, ugiye kubisobanura mu Kinyarwanda hari handitseho ngo 'Abantu barababaza', muri make 'Abantu baragora.'
Ni ubutumwa ushobora kwibaza impamvu yabwo n'ikipe uyu mukinnyi yaba afite, gusa mu minsi yashize akaba yaragiye agarukwaho ko atari umukinnyi uri ku rwego rwa Rayon Sports nta kintu na kimwe azayifasha.
Source : http://isimbi.rw/abantu-baragoye-likau-kitoko-wa-rayon-sports.html