Kimenyi Yves yavuze uko abanyamakuru bagiye bamwitambika, ihohoterwa rikorerwa Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda, Kimenyi Yves yagaragaje ko umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre asa n'ukorerwa ihohoterwa n'itangazamakuru rya Siporo.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu mu kiganiro cya Live kuri TikTok ya Rugimbana Theogene cyarimo abantu batandukanye cyagarutse no ku ngingo zitandukanye zirimo idindira ry'iterambere rya ruhago nyarwanda, aho itangazamakuru ryagaragaye nk'ikibazo.

Kimenyi Yves wari mu bari kuri iyi Live, yagaragaje ko itangazamakuru ari ryo zingiro rya byose aho yatanze urugero ku byabaye kuri Ishimwe Pierre.

Umunyezamu Ishimwe Pierre amaze iminsi agaruka mu itangazamakuru ko ari we utsindisha ikipe ya APR FC, byarenze itangazamakuru binagera mu bafana aho birirwa bamuririmba n'iyo nta kosa yakoze umukino urarangira ukumva ngo "nta munyezamu dufife."

Yves yavuze ko nk'umwana w'umunyarwanda yakabaye ashyigikirwa ariko ibyo akorerwa bigoranye ko yazagaruka ku rwego rwe.

Ati 'Umukinnyi w'Umunyarwanda warimo uzamuka neza agakora ikosa rimwe, biba ibintu birenze. Nababajwe n'uburyo uriya mwana Pierre bamaze iminsi bamunenga. Ni ibintu bisanzwe. Biriya ni nko kumuhungabanya, kugira ngo yongere abirenge agere ku rwego rwo hejuru yari ari ho ni ibintu birenze.'

Kimenyi Yves yanagarageje ko abanyamakuru binjiye mu makipe ari bo bayasenya kuko agura abo bashaka, yanemeje ko inshuro nyinshi bagiye bitambika amakipe yabaga agiye kumusinyisha.

Ati 'Hari igihe ikipe igushaka, ariko ugasanga hari umunyamakuru ugomba gutanga undi mukinnyi, ubwo ibyawe bikaba birapfuye. Byagiye bimbaho inshuro nyinshi. Wareba uwo wabazanye ukabona nta kinyuranyo aje gukora kandi wenda yari aje ngo agire icyo amarira ikipe.'

Ishimwe Pierre amaze icyumweru akorera imyitozo mu Ntare FC aho umutoza yavuze ko kwari ukumugabanyiriza igitutu cyari kimaze kuba cyinshi mu bafana.

Ishimwe Pierre amaze iminsi mu bihe bitamworoheye
Kimenyi Yves ntabwo ibyo itangazamakuru rikora abyemera



Source : http://isimbi.rw/kimenyi-yves-yavuze-uko-abanyamakuru-bagiye-bamwitambika-ihohoterwa-rikorerwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)