Impamvu Ngabo Roben yasezeye Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngabo Roben umunyamakuru wa Radio&TV10 wari ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri Rayon Sports, yamaze kuyisezeraho.

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo uyu munyamakuru yanditse asezera kuri izi nshingano yari amazeho imyaka 6, aho yagaragaje ko ubuyobozi bubifitemo uruhare.

Ati 'Mu marangamutima avanze, nsezeye ku ikipe nakoreye nishimye mu gihe cy'imyaka itandatu (kuva 2018 kugeza 2020 no kuva 2023-2026) nk'ushinzwe itumanaho. Abo twakoranye rwari urugendo rwiza.'

'Turi kumwe, twubatse imbuga turazizamura dukurikirwa n'abarenga 440.000 kuri X, Instagram na YouTube, ibintu nzahora ntewe ishema na byo. Ariko mu minsi yashize byari ibihe bikomeye kuko ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye. Nubashye umwanzuro wabo, ngenda mfite umunezero n'urwibutso rwiza.'

Amakuru avuga ko kuva ubuyobozi bwa Rayon Sports buhindutse, Twagirayezu Thaddée avuyeho Ngabo Roben yagiye ananizwa bya hato na hato byanamugoraga gukora inshingano ze nk'uko bikwiye.

Byaje guhumira ku mirari ubwo yasabwaga n'Umuyobozi wa Rayon Sports ubu, Murenzi Abdallah ko akwiye kumesa kamwe ko niba ashaka gukomeza inshingano agomba kuba ari ku kazi kuva mu gitondo saa tatu kugeza saa kumi n'imwe, ikindi ko atakomeza gukora inshingano z'ikipe ari n'umunyamakuru, agomba gusezera.

Nyum yo kubitekerezaho, Ngabo Roben akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri Rayon Sports akomeza itangazamakuru.

Ngabo Roben yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Igihe, Isango Star na Radio&TV1.

Ngabo Roben yasezeye kuri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/impamvu-ngabo-roben-yasezeye-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)