Al Hilal yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC ibitego bibiri ku busa.
Wari umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 15 aho Al Hilal yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo nk'umunyezamu Ishimwe Pierre wahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza, Hakizimana Adolphe akaba ari we wari wamusimbuye mu izamu.
Ntabwo kandi yari ifite kapiteni wayo, Niyomugabo Claude urwaye akaba yari yasimbuwe na Bugingo Hakim.
APR FC yatangiye umukino ubona ishaka igitego ndetse igenda irema amahirwe atandukanye ariko Cheikh Djibril Ouatara mu minota 5 ya mbere, William Togui Mel ku munota wa 9 ntibabyaje umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 14 kandi Dauda yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu kimwe na Ruboneka Bosco ku munota wa 18.
Al Hilal itari yabonye amahirwe menshi muri iki gice cya mbere, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 24 cyatsinzwe na Elhadj Madicke kuri kufura.
APR FC iba yishyuye iki gitego ku munota wa 28 kuri kufura yari itewe na Ruboneka ariko Djibril Ouatara gushyira mu izamu bikanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ku munota wa 53 Dauda yagerageje ishoti ryanyuze hanze gato y'izamu, aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 55 ya Ruboneka Bosco watse abakinnyi ba Al Hilal umupira ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru yaryo.
APR FC yagiye ikora impinduka Ruboneka Bosco na Ouatara bavuyemo hajyamo Memel Dao na Mamadou Sy.
Gusa izi mpinduka ntacyo zafashije APR FC kuko ku munota wa 79, Emmanuel Flomo yatsindiye Al Hilal igitego cya kabiri.
APR FC yashatse igitego cy'impozamarira ariko biranga umukino urangira ari 2-0.
Gutsinda uyu mukino Al Hilal yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 38, APR FC ikaba ifite amanota 36.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatsinzwe-na-al-hilal-amafoto.html