Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yavuze ko imikino igihari kandi ubu ari bwo batangiye gutsinda bagomba gukomerezaho, igikombe cya shampiyona kigishoboka.
Ni nyuma y'umukino wa shampiyona baraye batsinzemo AS Kigali 1-0, iyi kipe ikaba yari imaze ukwezi itabona amanota 3 aho yayaherukaga tariki ya 4 Mutarama 2026 batsinda AS Muhanga 2-0.
Aganira na ISIMBI, Asman yavuze ko yishimiye cyane kuba bongeye kubona amanota 3 nyuma y'igihe batabona amanota 3 yuzuye.
Ati 'Ndishimye kuba uyu munsi twatsinze, hari hashize igihe tudatsinda, ubu rero twatangiye gutsinda kandi tugomba gukomerezaho.'
Agaruka ku kuba abona hakiri amahirwe ku gikombe cya shampiyona nubwo ubu bari inyuma amanota menshi, yavuze ko amahirwe agihari.
Ati 'Yego! Imikino iracyahari, turacyakina, turimo gushaka gushyiramo imbaraga kugira ngo tube mu makipe ane ya mbere ku rutonde kandi tugomba gukora cyane kugira ngo tube aba mbere, biracyashoboka.'
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 6 n'amanota 29, APR FC iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 36, bivuze ko iyirusha amanota 7.
Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-ndikumana-asman-ku-kuba-rayon-izatwara-shampiyona.html