Miss Uwase Raisa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 n'umugabo we Ngenzi Dylan bari mu byishimo byo kwakira umwana wabo w'imfura.
Ni nyuma y'amezi icyenda gusa bakoze ubukwe, bagahitamo kubana akaramata, inshuti, abavandimwe n'ababyeyi bakaba umugisha.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zs kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, Miss Raisa Vanessa yagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe no kuba ababyeyi bwa mbere.
Yavuze ko uyu mwana ari impano ikomeye Imana yabahaye, ikaba igihamya cy'urukundo rwabo ndetse n'igihe cyiza banyuzemo kuva bashyingiranwa.
Yagize ati 'Nyuma y'amezi icyenda habaye ubukwe bwacu, Imana yaduhaye impano iruta izindi zose, umwana w'uruhinja. Ni igitangaza gikomeza gushimangira urukundo rwacu kandi kikerekana ko igihe cy'Imana gihora gitunganye.'
Muri ubu butumwa yakomeje avuga ko urugendo rwabo rwatangiye ari amasezerano yoroshye yo gukundana no kubana, ariko ubu rukomeje kwaguka, aho kwibaruka imfura byabazaniye ibyishimo n'icyizere cy'ejo hazaza heza.
Urukundo rwa Miss Raisa Vanessa na Dylan rwatangiye kumenyekana cyane mu 2025, aho ku wa 7 Kamena bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma ku wa 12 Kamena basezerana imbere y'amategeko, maze ku wa 14 Kamena 2025 basezerana imbere y'Imana, bahamya isezerano ryo kubana akaramata.
Aba bombi bemeza ko bamenyanye bwa mbere mu 2018, bakundana nyuma baza gutandukana, ariko bongera guhura mu mpera za 2022, bongera kubaka umubano waje kuvamo urugo.
Source : http://isimbi.rw/miss-uwase-raisa-vanessa-yibarutse-imfura-ye.html