Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatara yavuze ko gutera penaliti ari icyemezo gikomeye rero akaba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.
Ni nyuma y'uko uyu rutahizamu yanze gutera penaliti ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari warangiye Police FC ibatwaye igikombe kuri penaliti 7-6.
Ubwo amakipe yari ageze mu bihe byo gutera penaliti, Cheikh Djibril Ouatara usanzwe atera penaliti za APR FC yanze kuyitera burundu, baramwinginga aranga.
Nyuma yo gutsinda 1 muri 3 batsinze Gasogi United muri Shampiyona uyu munsi nacyo cya Penaliti, ISIMBI yamubajije impamvu yayiteye kandi kuri finali yarabyanze.
Muri iki kiganiro cy'umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Cheikh Djibril Ouatara yavuze nta mpamvu ihari yatumye atayitera uretse kuba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.
Ati "Nta mpamvu ihari uretse kuba narumvaga ntari mu bihe byiza byatuma ntera penaliti kubera ko penaliti mu mukino ntabwo biba byoroshye kuyitera ndabizi kuko buri gihe ndazitera, ni iyo mpamvu nariyumvaga. Nta kindi."
Uku kwanga gutera penaliti yari asanzwe azitera, byibajijweho na benshi bibaza icyo yabaye hari n'abari batekereje ko yaba afite ikindi kibazo cyangwa hari uwo bashwanye.
Source : http://isimbi.rw/djibril-ouatara-wa-apr-fc-yavuze-impamvu-yanze-gutera-penaliti.html