APR FC yasoje umukino ari abakinnyi 10, yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 nyuma yo gutsinda Gasogi United 3-0.
APR FC yakinaga umunsi wa 18 wa shampiyona aho yari yasuye Gasogi United kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 2 Hakim Kiwanuka yacomekewe umupira ariko awuteye umunyezamu awukuramo.
Ku munota wa 7 Kiwanuka yongeye kubona amahirwe ariko aho gutsinda ashaka kuwuha Ouatara ariko abakinnyi ba Gasogi United bawukuraho utaramugeraho.
Hakim Kiwanuka wari wakomeje gushaka igitego yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota 12 ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.
APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego Ouatara na Togui babona amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro bibaza kugorana.
Memel Dao yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 39 ku mupira wari ucometswe na Dauda, Ouatara ashaka gucenga umunyezamu awukuramo ariko usanga Dao wahise ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.
Ku munota wa 57, Seidu Yussif Dauda yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkonji umukinnyi wa Gasogi United.
Cheikh Djibril Ouatara yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bugingo Hakim. Umukino warangiye ari 3-0.
Gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 36, Al Hilal ifite 35 mu gihe Police FC ifite 34.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-y-abakinnyi-10-yatsinze-gasogi-united-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto.html