Mu minsi yashize ni bwo byamenyekanye ko abatoza barimo Niyonzima Haruna na Itangishaka Blaise batoranyijwe mu bagomba kujya kongera ubumenyi muri Spain ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Atletico Madrid.
Muri Rusange hakaba haratoranyijwe abatoza 13 ari bo bagomba kwerekeza ku mugabane w'u Burayi mu mahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi k'ubutoza.
Abo ni; Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.
Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw'igihugu rw'Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n'ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.
Nubwo batoranyijwe ntabwo abantu benshi bamenye inzira byaciyemo kugira ngo aba 13 baboneke kuko ntabwo byari byoroshye.
ISIMBI yamenye amakuru ko muri rusange abatoza biyandikishije bifuza gukora aya mahugurwa bagera kuri 400, muri bo 73 ni bo basanze bujuje ibisabwa.
Aba basanze bujuje ibisabwa bahise binjira mu cyiciro cyo gukora ibizami aho bahereye kuri interview haza gusigara 41 ari nabo bakoze icyiciro cya nyuma cy'ikizami.
Ikizami cya nyuma bakoze cyari 'practice', byaje kurangira muri bo 28 basigaye 13 baba ari bo batsinda akaba ari nabo bagomba kuzajya gukora aya mahugurwa aho amakuru avuga ko bashobora kuzagenda muri Gicurasi 2026.
Source : http://isimbi.rw/inzira-itoroshye-igiye-kwerekeza-haruna-niyonzima-na-itangishaka-blaise-muri.html