Umuziki dukora ni ishoramari rinini – Tom Close ku cyatindije igitaramo cye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Close yaragaraje amikoro nk'imwe mu mpamvu zatumye habaho ugutinda mu gutegura igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye yise 'Essense' iri mu zakunzwe cyane.

Muri 2023 nibwo Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yasohoye album ya cyenda yise 'Essence' aca agahigo mu ruganda rw'umuziki Nyarwanda ko kuba umuhanzi ushyize hanze album nyinshi.

Iyi album yaje no kwegukana igihembo cy'album nziza yari yosohotse muri uyu mwaka mu bihembo bya Isango na Muzika.

Ubwo yasubizaga ku cyatumye igitaramo cyo kumurika album ye kitaba, Tom Close yatangaje ko abantu bakwiye gufata umuziki nk'ubundi bwoko bw'ishoramari rikorwa mu buzima busanzwe risaba amafaranga atubutse kandi rimwe na rimwe kuyakusanya biba bitoroshye.

Ati 'Niba igitaramo nka 'Nu-Year Groove' gishobora gushorwamo miliyoni zisaga 100 z'amafaranga y'u Rwanda, birerekana ko umuziki ari ikintu gisaba igishoro kinini kandi cyakuwe ahantu hagutse."

'Igitaramo cyanjye cyatindijwe n'ubushobozi bugikusanywa ariko inkono ihira igihe.' Nk'uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ally Soudy.

Tom Close yavuze ko yiteguye kwakira abashoramari bashaka gutera inkunga iki gitaramo mu rwego rwo kwihutisha igihe cyagombaga kuzabera.

Ati 'Njyewe umushoramari ubyifuza cyangwa undi muntu wibera hanze y'u Rwanda ushaka gutera inkunga iki gitaramo niteguye kumuha ikaze tukabiganiraho, yanyandikira tukabipanga kandi byagenda neza aho gutegereza igihe kirekire.'

Tom Close ahamya ko iyi album yagizweho uruhare n'abantu benshi barimo Producer Knox wayikoze, Bob Pro watunganyije amajwi yayo na Ishimwe Clement wakurikiranaga ikorwa ryayo.

Tom Close watangiye umuziki mu 2005, aho yakoze indirimbo 'Mbwira' yari kuri album yise 'Kuki' yasohoye mu 2008, nyuma yaje gukora izindi album zirimo 'Sibeza', 'Ntibanyurwa', 'Komeza Utsinde', 'Ndakubona', 'Isi', 'Igikomere' na 'So Fine'.

Tom Close yavuze ko amikoro ari yo yatumye adasohora album ye



Source : http://isimbi.rw/umuziki-dukora-ni-ishoramari-rinini-tom-close-ku-cyatindije-igitaramo-cye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)