Umukinnyi w'amafilimi muri Tanzania, Kajala Masanja, yatangaje ko yishimiye kuba magingo aya abantu benshi bakiri mu rujijo ku bijyanye n'urukundo rwe n'umuhanzi Harmonize.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Mwanaspoti, Kajala yavuze ko abantu benshi bari basanzwe bazi ko we na Harmonize bari baratandukanye kera, ndetse buri wese akajya kubaho mu buzima bwe.
Icyakora, ku wa 21 Mutarama 2026, benshi batunguwe ubwo Kajala yashyiraga ifoto ya Harmonize ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, bituma bongera kwibaza ku mubano wabo.
Kajala yagize ati 'Abantu benshi bari mu rujijo ku bijyanye nanjye na Harmonize, kandi numva bikunze byaguma gutyo. Si ngombwa ko buri kintu cyose cyo mu buzima bwacu kigomba kumenywa na buri wese, cyane cyane ko mu minsi ishize twari twashyize umubano wacu ku mugaragaro.'
Uyu mugore ukunzwe muri sinema ya Tanzania yanibukije ko ku wa 30 Ukuboza 2025, Harmonize yamwambitse impeta y'urukundo, ibintu byongeye gukurura ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byabaye nyuma y'uko bombi bari batangaje ko basubiranye ku munsi wa Noheli, mu gitaramo Harmonize yakoreye i Zanzibar.
Umubano wa Kajala na Harmonize watangiye kuvugwa mu mpera za 2020, Harmonize afite imyaka 35 naho Kajala afite 43, nyuma y'uko uyu muhanzi atandukanye n'Umutaliyani Sarah Michelotti bari barashakanye.
Gusa, mu ntangiro za 2021, aba bombi baratandukanye nyuma y'amezi abiri gusa, biturutse ku myitwarire ya Harmonize wavugwaga mu bikorwa byo gutereta Paula Kajala, umukobwa wa Kajala, ubu washakanye n'umuhanzi Marioo.
Nyuma yo gusaba imbabazi, Harmonize yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022, ariko umwaka urangira batandukanye nanone ,icyakora, muri Gicurasi 2025, aba bombi bongeye gusubirana, Harmonize anaha Kajala impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Defender.
Source : http://isimbi.rw/kajala-anyuzwe-n-urujijo-ruri-mu-bantu-ku-rukundo-rwe-na-harmonize.html