Umukinnyi wa filime nyarwanda ugezweho, Umurerwa Nene Aziza Naila uzwi nka Nana, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Bigirimana Jean Paul.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 ubera mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika.
Nana wakunzwe cyane muri filime "My Heart" akaba yari yaherekejwe na bamwe mu byamamare byiganjemo ibyo muri Sinema nka Killaman, Nyambo Jesca, Micky n'abandi.
Nana na Jean Paul bakaba biyemeje kuzatandukanywa n'urupfu, ni nyuma y'igihe kinini aba bombi bakundana.
Nana na Jean Paul basezeranye imbere y'amategeko
Micky na Nyambo bari baje gushyigikira mugenzi wabo
Killaman na we yari ahari
Source : http://isimbi.rw/ibyamamare-byitabiriye-ubukwe-bwa-nana-video.html