Rutahizamu wa Rayon Sports, Tony Kitoga yavuze ko muri iyi kipe ifite abafana benshi bafite akazi kenshi ko gukorera abakunzi bayo kuko ari bo babatera imbaraga umunsi ku munsi.
Ni nyuma y'umukino baraye batsinzemo AS Muhanga 2-0 akaba yanaje gutsinda igitego cya mbere akanatorwa nk'umukinnyi w'umukino.
Tony Kitoga akaba yavuze gutsinda uyu mukino ari imyiteguro myiza ku mukino wa Super Cup bazahuramo na APR FC muri iki cyumweru.
Ati 'Ku wa Gatandatu dufite umukino na APR FC wa Super Cup, ni byiza rero kuba twatsinze umukino w'uyu munsi biradutegura neza ku mukino wo mu cyumweru gitaha (ni iki turimo kuko yabivuze ejo).'
Yakomeje kandi avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose ngo batsinde kuko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi y'abafana benshi.
Ati 'Rayon Sports ni ikipe y'abafana, dufite byinshi byo gukora kubera ko ni ikipe ikunzwe cyane y'abafana.'
Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 ikina na APR FC mu mukino w'Igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup).
Source : http://isimbi.rw/tony-kitoga-yavuze-kuri-apr-fc-rayon-ifite-akazi-gakomeye.html