Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board (RPLB) bwatangaje ku mugaragaro itangizwa rya BK PRO LEAGUE Awards 2026, ibirori ngarukamwaka bigamije guhemba no gushimira abakinnyi, abatoza n'abagize uruhare rukomeye mu mwaka w'imikino wa 2025-2026.
Ni igikorwa kigiye kongera kuba ku ncuro ya kabiri nyuma ya 2025, ku bufatanye bwa RPLB na MA AFRICA Ltd, sosiyete ifite ubunararibonye mpuzamahanga mu gutegura ibirori n'ibikorwa bikomeye.
RPLB yavuze ko ubu bufatanye bugamije kuzamura ireme n'isura by'ibi bihembo, bikarushaho guha agaciro shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda no guhemba byisumbuyeho abitwaye neza.
Mu mwaka ushize wa 2025, Niyigena Clément wa APR FC yegukanye igihembo cy'Umukinnyi Mwiza w'Umwaka, mu gihe Darko Nović wari umutoza wa APR FC atwara igihembo cy'Umutoza Mwiza.
Ibirori bya BK PRO LEAGUE Awards 2026 biteganyijwe ku wa 1 Kamena 2026, bikazabera muri Mövenpick Hotel i Kacyiru guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Uyu mwaka, ibihembo bizatangwa mu byiciro birindwi birimo Umukinnyi w'Umwaka, Umutoza Mwiza, Utsinze ibitego byinshi, Umunyezamu Mwiza, Umukinnyi Muto w'Umwaka, Igitego Cyiza cy'Umwaka ndetse n'Ikipe y'Umwaka (Best XI).
Icyongewe muri iri rushanwa ni uko Umukinnyi w'Umwaka azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda, yatanzwe na ePoBox, ibintu byitezweho kongera ihangana n'ishyaka hagati y'abakinnyi.
Abazegukana ibihembo bazatoranywa binyuze mu buryo buhuza impande zitandukanye zirimo amajwi y'abaturage, akanama k'inzobere, abanyamakuru ba siporo, abakapiteni b'amakipe ndetse n'abatoza bakuru, mu rwego rwo gutanga umucyo no kwizerwa mu itangwa ryabyo.
RPLB yashimiye abafatanyabikorwa bayo barimo FERWAFA, Bank of Kigali, ePoBox na StarTimes, ivuga ko inkunga yabo ikomeje kugira uruhare runini mu iterambere rya BK PRO LEAGUE.



