Eddy Kenzo yiyamye abakoze ishyamba mu muziki wa Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eddy Kenzo yongeye kwihanangiriza abahanzi bafite umugambi wo gushinga irindi shyirahamwe rireberera inyungu z'abahanzi muri Uganda, ashimangira ko amategeko yemera urwego rumwe gusa ruhagarariye abahanzi ku rwego rw'igihugu.

Eddy Kenzo usanzwe ari umuyobozi w'Urwego rwashyizweho na Leta ya Uganda mu kureberera inyungu z'abahanzi [ UNMF] yabigarutseho mu gihe hari itsinda ry'abahanzi riyobowe n'uwitwa Ziza Bafana rimaze iminsi rigaragaza ko rishaka gushinga irindi shyirahamwe rije kurushaho kurengera inyungu z'abahanzi.

Mu kiganiro na Galaxy TV, Kenzo yavuze ko gahunda n'imiterere y'uruganda rw'umuziki muri Uganda bidatanga umwanya wo kugira ishyirahamwe rirenze rimwe. Yagaragaje ko UNMF ari yo yonyine yemewe n'amategeko, bityo ko abashaka kujya mu bindi baba bari mu nzira itari yo.

Ati 'Mu muziki wacu twemerewe ishyirahamwe rimwe gusa. Ni naryo shyirahamwe ryumvikanamo amagambo 'Igihugu cya Uganda' n'abahanzi' mu nyito yaryo, iryo rero ni twe.'

Kenzo yanakomoje ku byagiye bivugwa ko hari abahanzi bumva batisanzuye ku buyobozi bwe, avuga ko abifata nk'ibishingiye ku ishyari n'amarangamutima y'abantu bamwe.

Yagize ati 'Iki ni igihe cyacu cyo kuyobora, ejo hazaza hashobora kuba igihe cy'abandi. Turimo gukorera ejo hazaza h'abana bacu.'

Uyu muhanzi umaze igihe ayoboye iri shyirahamwe rihuriza hamwe abahanzi, yasabye bagenzi be kureka gushora mu makimbirane ashingiye ku nyungu bwite, ahubwo bagashyira imbere ubumwe n'iterambere rusange ry'uruganda rw'umuziki.

Yakomeje agaragaza ko gutandukana kw'abahanzi bishobora kugira ingaruka ku iterambere ry'umuziki muri rusange, ndetse bikabangamira amahirwe y'abazawukora mu bihe bizaza.

Eddy Kenzo yiyamye abashaka kuzana ishyamba



Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-yiyamye-abakoze-ishyamba-mu-muziki-wa-uganda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)