Umunyamakuru Babu yavuze ko yagize uruhare mu gushyira ku iherezo umwuka mubi wari umaze igihe uvugwa mu mubano wa Muyango Claudine ndetse na DJ Brianne bari basanzwe bakorana.
Rugemana Amen wamenyekanye mu gutegura ibirori ndetse n'itangazamakuru ry'imyidagaduro nka Babu Rwanda yavuze ko kimwe mu byatumye yitabaza Muyango Claudine nk'umutumirwa wa mbere bakorana ikiganiro ku muyoboro we wa Youtube mushya harimo no gushaka gucubya ikimeze nk'agatotsi kavugwaga mu mubano we na DJ Brianne bari basanzwe bafatanya mu bikorwa byo gutanga ibyishimo no kuyobora ibirori byo mu tubari bizwi nka 'Hosting'.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Babu yagaragaje ko iyo hataza kuba ikiganiro yakoranye na Muyango haba hakiri icyo yagereranije n'amatiku akwirakwizwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ku mubano w'aba bombi gusa agashimangira ko ubu byamaze gukemuka.
Ati 'Ndakubwiza ukuri ko kiriya kiganiro iyo tutagikora kano kanya mu ruganda rw'imyidagaduro haba hakirimo amatiku yo kuvuga ngo 'Muyango hasi hejuru na Brianne' gusa ubu ariko byahise birangira. Wabonye ko na ba Brianne bagiye muri The Choice Live bagasubiza mu buryo bugamije gutsura umubano kuko ntawari wabatatse.'
Muri icyo kiganiro, DJ Brianne yavuze ko kuba atagikorana na Miss Muyango byahoze ari icyifuzo cye cyo kwikorana ndetse ko yizeye ko Miss Muyango nawe aho ari gukorera bigenda neza cyane ko afite imbaraga ze.
Mu cyumweru gishize nibwo Uyu munyamakuru yashimangiye ko yasezeye mu kiganiro The Choice Live cyatambukaga kuri Isibo TV, nyuma y'imyaka igera kuri ine ku mpamvu z'uko agiye kwikorera ku giti cye, binyuze muri kompanyi zirimo RUA Safaris ndetse na RUA News.
Source : http://isimbi.rw/uko-babu-yacubije-umwuka-mubi-hagati-ya-muyango-na-dj-brianne.html