Nkubwiye kuri Fall Ngagne naba nkubenshye - Umutoza wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yavuze ko nta makuru na make afite kuri rutahizamu w'iyi kipe, Fall Ngagne ku buryo agize n'icyo amutangazaho yaba abeshye.

Ni nyuma y'uko kuva yagera mu Rwanda tariki ya 19 Ukuboza 2025 atarahura n'uyu rutahizamu kuko atari mu Rwanda.

Fall Ngagne ukomoka muri Senegal, yagize imvune y'ivi mu mwaka ushize w'imikino yatumye atongera kugira umukino akinira Gikundiro kugeza uyu munsi.

Gusa yatangiye imyitozo ndetse n'amakuru avuga ko yakize icyari gisigaye ari abatoza gufata umwanzuro wo kumugarura gake gake.

Uyu rutahizamu wigaruriye imitima y'abakunzi ba Rayon Sports akaba yaragiye iwabo kubera impamvu z'umuryango we, Rayon Sports iracyamutegereje.

Nyuma yo gutsinda AS Muhanga 2-0, umufaransa utoza Rayon Sports, Bruno Ferry yavuze ko uyu rutahizamu nta makuru ye afite nta n'icyo yamuvugaho.

Ati "Uyu mwanya nta makuru ye mfite, nta kintu nababwira kubera ko nta kintu nzi."

Fall Ngagne yagize imvune muri Gashyantare 2025 mu mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports n'Amagaju.

Rayon Sports ubu ifata Fall Ngahe nk'uwataye akazi ku buryo bamaze kumwandikira bamumenyesha ko uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 agomba kuba ari mu kazi, atagaragara hagakurikizwa amategeko.

Fall Ngagne yafashwe nk'uwataye akazi
Umutoza Bruno Ferry yavuze ko nta makuru amufiteho



Source : http://isimbi.rw/nkubwiye-kuri-fall-ngagne-naba-nkubenshye-umutoza-wa-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)