Shaddy Boo yahishuye ko yatereranywe n'inshuti ze hafi gupfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shaddy Boo yatangaje uburyo umwaka ushize wamubereye igihe kiremereye cyuzuyemo imitwaro ikomeye no gutereranwa n'inshuti mu buryo budasanzwe, ariko akiyemeza kudaheranwa n'izo ntege nke.

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko aherutse kunyura mu bihe bitamworoheye na gato.

Ni ubutumwa bwuje amarangamutima, agaragaza uko umwaka ushize wamubereye uw'igeragezwa rikomeye.

Mu byo yanditse, Shaddy Boo yavuze ko yifuza gusangiza abantu bimwe mu byo yanyuzemo, agira ati 'Umwaka ushize wabaye umwaka wansenye. Nta kintu wantwaye, ariko waranyangije cyane. Naribuze, nishakisha mu buryo bwa bucece, mu mubabaro, mu ijoro aho nta n'umwe nabashaga gusangiza amarira yanjye.'

Yakomeje asobanura ko muri ibyo bihe yumvaga ari wenyine cyane, nta muntu n'umwe umuba hafi cyangwa umusobanukirwa.

Ati 'Nari njyenyine. Umwe rukumbi. Nta n'umwe wamfashije kwikorera umutwaro wanjye, nta muntu wumvaga urwo rugamba rutagaragara rwahoraga mu mutwe n'umutima byanjye.'

Icyakora, Shaddy Boo yagaragaje ko nubwo yababaye bikomeye, hari ikintu cyamubereye inkingi yo kudacika intege ari cyo abakobwa be babiri bato.

Ati 'Gusa nari mfite abakobwa banjye bato babiri. Bari bahari. Mu maso yanjye ananiwe, barambyutsaga buri gitondo. Iyo bataza kubaho, nanjye sinari kuba ngihari. Bambereye impamvu yo gukomeza guhaguruka, igihe cyose hari icyashaka ko ngwa.'

Uyu mugore yavuze kandi ko n'ubwo yahoranye inshuti, muri icyo gihe gikomeye nta n'umwe wamubaye hafi ngo amusangire uwo mutwaro w'ububabare yikoreye, ibintu byatumye arushaho kumva uburemere bw'urugamba yarimo.

Yongeyeho ati 'Gusa ku bw'ubuntu bw'Imana, nararokotse, kandi muri uko gucungurwa nongeye kwibona. Ubwo buribwe bwamfunguye amaso, buranyubaka, bungira mushya.'

Shaddy Boo yasoje avuga ko uyu munsi atewe ishema n'uwo ari we, kandi ko umwaka wa 2026 yawinjiyemo yiteguye guhangana n'ibyashaka kumuhungabanya.

Yanashimangiye ko yizeye ko ibizamugerageza bizamutinya, na we akaba yiteguye kuwubamo neza, afite icyizere n'imbaraga nshya zo gukomeza urugendo rw'ubuzima.

Shaddy Boo yavuze ko umwaka ushize wamushaririye



Source : http://isimbi.rw/shaddy-boo-yahishuye-ko-yatereranywe-n-inshuti-ze-hafi-gupfa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)