Alyn Sano yagaragaje ko atajya yita ku by'impungenge zo gutinya gushyira hanze igihangano cye mu gihe hari inkubiri y'andi makuru ari kuvugwa cyane atinya ko kitazarebwa.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Aline Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi ukora indirimbo zo kumvwa ako kanya gusa ari byo bimuha imbaraga zo gutera umugongo ibyo kuzitinyisha kugira ngo zitazarebwa cyane bitewe n'ikiri kwigarurira imitwe y'ibitangazamakuru muri icyo gihe.
Ati 'Reka reka buriya nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye kuko n'igihe M23 ifata Bukavu ntiyigeze imbuza nkanswe amashusho ya Yampano atamara n'iminsi ibiri."
'Impamvu mbyizera gutyo ni uko nyuma y'imyaka ingahe uzaza kureba cyangwa kumva ya ndirimbo ntazita ngo yasohotse ku gihe cy'amashusho y'urukozasoni ya Yampano.'
Shengero Aline yanongeyeho ko abona umuhanzi ushingira inganzo ye ku bigezweho mu gihe runaka aba afite ibyago byinshi byo kuzima mu gihe adashyize imbere umwihariko we mu byo akora.
Ati 'Umuhanzi ukurikira ibigezweho akaba ari byo aririmba gusa ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho akiza aba ashobora kuzima mu gihe runaka by'umwihariko iyo Trend igeze ku musozo.'
Uyu muhanzikazi yanemeje ko muri uyu mwaka yitegura kuzashyirira hanze album ye ya kabiri nyuma y'iyo yise 'Rumuri' yaherukaga gusohora.
Kuri iyi album atarashyirira hanze izina yemeje ko izaba inagizwe na zimwe mu ndirimbo ze zamaze gusohoka zirimo 'Chop Chop' yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, 'Turn It Up' na 'Fire'.