Urubanza rwa DJ Toxxyk rwatewe ipine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rya Arnaud Shema wamamaye mu mwuga wo kuvanga imiziki nka DJ Toxxyk.

Uyu musore akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'impanuka yo mu muhanda yakozwe n'imodoka yagonze umuntu igahita icika, bikavugwa ko iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw'umupolisi wari mu kazi.

Ibyabaye byatumye inzego z'umutekano zitangira iperereza ryihuse, ari na ryo ryaje kuvamo ifatwa rya DJ Toxxyk.

Iburanisha ku ifungurwa ry'agateganyo ryari riteganyijwe ku wa 7 Mutarama, ariko ryaje gusubikwa nyuma y'uko Shema n'abamwunganira mu mategeko basabye urukiko igihe cyiyongereye cyo kwiga neza dosiye y'urubanza.

Abunganizi be bagaragaje ko dosiye bayibonye bitarenze amasaha 24 mbere y'uko iburanisha ritangira, bityo bikabagora gutegura neza uko baburana.

Urukiko rwumvise izo mpamvu, rwemeza ko iburanisha risubikwa kugira ngo impande zombi zibone umwanya uhagije wo kwitegura.

Nk'uko byatangajwe n'Urukiko, DJ Toxxyk akurikiranyweho ibyaha bine, nubwo ibisobanuro birambuye kuri ibyo byaha bitatangajwe.

Icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake, itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 iteganya uburyo ubwicanyi budaturutse ku bushake n'uko buhanwa.
Ivuga ko umuntu wica undi by'ububuraburyo, uburangare, ubushake buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa se ubundi ubuteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, ahanishwa igifungo kitari mu nsi y'amezi atandatu (6),ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri (2) Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Urubanza rwa Dj Toxxyk rwimuwe



Source : http://isimbi.rw/urubanza-rwa-dj-toxxyk-rwatewe-ipine.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)