Umuhanzi Nyarwanda akaba n'umutekinisiye mu by'amashanyarazi, Ben Kayiranga yahishuye ko ari mu myiteguro ya nyuma yo gutaha mu Rwanda burundu nyuma y'imyaka 40 atuye mu gihugu cy'u Bufaransa
Kayiranga Benjamin wamamaye nka Ben Kayiranga yavuze ko ari gukora ibishoboka byose ngo atume inzozi ze zo kumara iminsi y'amasaziro ye mu Rwanda zihinduka impamo.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kayiranga yahishuye ko yifuza ko abana n'umugore waza gutura mu Rwanda kandi bakahaba bya burundu.
Ati 'Icyo mfite ku mutima ni uko umuryango wanjye waza gutura hano mu gihugu mu buryo bwa burundu kuko nanjye nifuza gutaha burundu rwose kandi vuba.'
Uyu wakoranye na The Ben indirimbo 'Only You' yanagaragaje ko ari kunoza imishinga yo gutangira bimwe mu bikorwa by'ubwubatsi bw'inzu agomba guturamo.
Ati 'Tugomba gutegura abana neza, bakiga kugeza basoje amashuri yabo hanyuma basoza tugatangira kubaka, turiteguye kandi ni vuba. Ikibanza turagifite haba i Karongi n'i Bugesera.'
Muri 2014, Minisiteri y'Umutekano mu Bufaransa yageneye Ben umudali w'icyubahiro ku bw'uruhare yagize mu kwita ku miyoboro y'amashanyarazi mu myaka irenga 20 yari amaze akora uyu mwuga.
Nubwo atigeze ashyira hanze itariki ntakuka yo gutaha burundu, inkuru ya Kayiranga Ben ije yiyongera ku ya Cecile Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo za gakondo nawe uherutse gutaha burundu mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi.
Source : http://isimbi.rw/ben-kayiranga-agiye-gutaha-burundu-mu-rwanda.html