Kwizera Olivier yavuze ko yaganiriye n'umuhanzi wo muri Nigeria, Paddy K ndetse yamushimiye kumufasha kumenyekanisha indirimbo ye mu Rwanda.
Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho ya Kwizera Olivier arimo yumva anaririmba indirimbo 'Anxiety' ya Paddy K.
Iyi ndirimbo ikaba yaraje gukundwa cyane mu Rwanda ndetse binagera kuri uyu muhanzi ukizamuka muri Nigeria, ndetse anishimira uburyo amaze gukundwa mu Rwanda.
Kwizera Olivier abajijwe uko yakiriye kuba uyu muhanzi yaramushimiye, yavuze ko ari iby'agaciro.
Ati "Ni ibintu byiza iyo ukoze ikintu nka kiriya umuntu akagushima, bigaragara ko wakoze ikintu cyiza. Mwifuriza gutera imbere nk'uko na we ashobora kuba abinyifuriza."
Yakomeje avuga ko banavuganye kandi yizeye ko azaza mu Rwanda bakabonana.
Ati "Twaravuganye ambwira ko bishobora kuzashoboka, ashobora kuzavugana n'abantu cyangwa abantu bakamwegera bakaba bavugana akaza."
Iyi ndirimbo Anxiety ikaba imaze gukundwa cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba aho uyu muhanzi ari mu barimo kuzamuka neza iwabo muri Nigeria.
Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-paddy-k.html