Perezida wa Rayon Sports yijeje abafana igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko yizeye kuzegukana igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 nubwo ikipe itari mu bihe byiza.

Yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda aho uyu muperezida w'inzibacyuho yavuze ko igikombe bagifite mu ntoki zabo.

Ati "Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda tugifite mu biganza byacu, tugiye kugiharanira kugeza tukibonye."

Yanavuze ko n'Igikombe cy'Amahoro bizeye kuzacyegukana, bakaba biteguye kugihatanira.

Ati "N'igikombe cy'Amahoro, ibikombe byombi amakipe tubihanganiye dukuyemo ayo mu mahanga, tuzakomeza guhatana ku buryo muri Gicurasi, Shampiyona izajya kurangira amahirwe tuzaba tuyafite ahagije."

Avuze ibi mu gihe ikipe idahagaze neza aho itsindwa buri gihe kandi wanareba abakinnyi ifite, nta cyizere batanga ko yazahatanira ibi bikombe.

Mu mikino 15 ya shampiyona imaze gukina yatsinze 7, itsindwa 5 inganya 3 ikaba yaratsinzwe igitego 18 nayo itsinda 18. Ubu iri ku mwanya wa 9 n'amanota 24, Al Hilal ya mbere ifite 35, Police FC 34 na APR FC ikagira 33.

Murenzi Abdallah yavuze ko bazegukana shampiyona



Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-rayon-sports-yijeje-abafana-igikombe-cya-shampiyona.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)